Mwaramutse neza,

Ndabashimiye abadutumiye hano, ndetse ndabashimiye namwe mwese mwitabiriye uyu munsi, ni igikorwa gisanzwe ariko gifite uburemere bwacyo twese tuzi.

Ndabanza gushimira n’abashyitsi baturutse mu mahanga hirya no hino, ari abaturanyi, ari n’ahandi kure, mwakoze kuza kubana natwe kandi nzi ko benshi muri mwe musanzwe mubikora mutyo.

Iyi gahunda ya Rwanda Leaders Fellowship iduha umwanya nyawo wo gutekereza, kujyanisha, no gushyira ibintu mu murongo haba muri politiki, mu myemerere, no mu buzima busanzwe bw’abantu. Ni umwanya w’ingenzi cyane, kandi ndashimira abambanjirije, bafashe ijambo bakaganiriza abateraniye hano.

Hari amasomo akomeye twakura mu byo batubwiye ari nayo mpamvu mbasaba kuza kunyihanganira aho  muza kumva ntabaye umuvugabutumwa uko  mwari mutegereje, ariko ndagerageza uko nshoboye.

Nanone kandi, uyu mwanya uhuriranye n’ibyo mwari mwabwiwe , Ni  Umunsi w’Intwari. Mu by’ukuri, sinageze hano kare, kuko  nagombaga kujya gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari, mu rwego rwo guha icyubahiro impamvu Umunsi w’Intwari washyizweho.

Ni impurirane nziza  rero. Kugira ngo tubishyire mu murongo: kubera iki  Umunsi w’Intwari wabayeho? Umunsi w’Intwari ubaho kuko buri gihugu cyangwa buri baturage bo ku isi bahura n’ibihe runaka cyangwa ibihe bigira uruhare mu kuyobora no kugena ibikorwa byabo ndetse n’ingamba z’urugamba bahanganyemo. Bityo rero, uwo ni umwanya utwibutsa urugamba rwacu nk’Igihugu, ibyo twanyuzemo, ibyo tukinyuramo, n’ibyo  twari dutegerejweho nyuma kugira ngo tugere ku ntsinzi. Ibyo byose rero ni ibitwibutsa aho tugomba no guhera.

Ngira ngo kandi byavuzwe mu byavuzwe mbere, hari umuntu, umuntu ku giti cye, njyewe nawe, hari umuryango. Imiryango iduha kubaho, dukomokamo, cyangwa abandi bose bakomokaho. Hanyuma, hari igihugu.

Hari umuntu, hari umuryango, hari Igihugu, byose bifitanye isano. Kimwe gishyira ikindi, iyo kimwe kitameze neza, n’ikindi ntikimera neza. Iyo tutameze neza nk’abantu ku giti cyacu, ntabwo imiryango yacu cyangwa iyo dukomokamo imera neza uko biba bikwiye.

Iyo umuntu n’umuryango bitameze neza, sinumva ukuntu igihugu cyamera neza. Ibiri hagati aho byose rero, ni ibi twahuriye aha, twigishijwe, ibyo twumvise byose biri hagati aho y’umuntu, n’umuryango, n’igihugu.

Kwemera, kwizera, gushobora kumenya ikibi n’icyiza bishingiye aho, biri hagati aho ngaho kugira ngo umuntu, umuryango, cyangwa se igihugu bimere neza.

Wabinyura iruhande, wabyirengagiza wakora ibyo ushaka ibyo ari byo byose, ariko ingaruka zabyo nazo zirahari, ziraboneka buri gihe.

Niyo mpamvu rero umwanya nkuyu tuwukoresheje gutekereza, gusubiza amaso inyuma, kwisuzuma no kumenya ko turi ibiremwamuntu. Ubwabyo bifite icyo bivuze, niho bigarura ya mitekerereze yo kuvuga ngo ariko ikiremwamuntu, ni ukuvuga ngo wararemwe, ubwo rero hari ahandi ugomba kureba. Uko kuremwa gufite ibyo ugukesha, ariko uko kuremwa bifite n’icyo bigusaba cyangwa bikubaza kwibuka no gukora ubishingiyeho. Nibyo iri huriro turimo, nibyo ibi bitekerezo twagiye tubwirwa na benshi.

Ibyo rero ndashaka kwihuta nkabigarura ku buzima bwa buri munsi, hari wa muntu, hari wa muryango, hari na cya gihugu, bifite imiterere yabyo, bifite uko bibayeho gushobora kuba kwiza cyangwa bikaba nabi, dushaka ko byaba byiza rero.

No muri ibyo, muri uko kugira uko ubayeho, uko uteye kwawe k’umuryango, kw’igihugu, ibyo nibyo ugenda ushakisha uko byarushaho kumera neza. Ariko ntuzakore ikosa ngo wisangemo ko ukwiriye kuba undi utari wawundi uri, ukwiriye kuba uwo uri we, ukwiriye kuba uko uri, uko waremwe, uko waremwe ibyo twavugaga, ni ukwawe.

Reba uko waguhindura ukakugira neza, ariko nundi afite uko yaremwe, wishaka kuba nka wawundi, hari ibyo wamwigiraho, hari ibyiza abantu bakora, ukabona uti ariko, ukagishima uti kiriya kintu.   Ariko ntushobora gutekereza kuba nka wawundi wakoze ibyo ushima, ahubwo umwigiraho, ukarushaho kuba mwiza, muzima, uko umeze wowe ubwawe. Umuntu ni uko, umuryango ni uko, n’igihugu ni uko nguko.

Iki Gihugu cy’ u Rwanda ntago wagihindura kuba ikindi gihugu icyo ari cyo cyose, ntuzanabitekereze kuko si bizima ubwabyo. Ni nayo mpamvu, ubwo nashyizeho indi ngofero, uko duteye ku isi, ibihugu bito, ibiraho hagati, ibinini, ibikize, ibifite uko bimeze kose, bikomeye, bigize bite, ntushobora gufata Igihugu nk’u Rwanda ngo ugihindure uko ushaka kuko si wowe wakiremye. Ntushobora kumfata ngo ungire uko ushaka, kuko ntabwo ari wowe wandemye.

Intege nke rero akenshi aho zituruka ni bya bindi navugaga, kutemera uko uri, uko uri, uko waremwe, ngo noneho ahubwo ugende uguteza imbere, ukugira neza, ugashaka inzira y’ibusamo hakaza ukubeshya ati: “ Ukwiye kumera utya, “ akaba aribyo utangira guharanira, ubwo kaba kabaye, kandi twebwe nk’igihugu uko kabaye turakuzi.Andi masomo waba ukeneye se ni ayahe? Usibye ibyo wabonye, ibyakubayeho n’ingaruka zabyo.

Ntimuzagire na rimwe, abana bacu, urubyiruko, abenshi bari hano nabonye hari abavutse muri 1995, ndabasabye, n’abavutse mbere yanyu, aho mugenda hose, ku isi yose, ibyo mubona, ibyo mushima, ntuzagire ubwo utekereza gushaka gusimbuka, ukava ku cyo uri cyo ukaba ikindi wabonye ahandi, ntago kiramba, ibyo ntabwo biramba. Ariko niyo byaramba, ni nko kubaho utariho.

Ibyo bishingira uko twemera, no muri ibi by’imyemerere y’amadini, ariko binashingira no ku muco, umuco. Iyo wemera, utemera bizima, iyo ufite umuco ugerageza guhindura uko wabonye ahandi, birasenya ntabwo byubaka, ntabwo biramba, ni ukubyirinda rero.  Kubyirinda, tukareba uko twashakisha kugira ibyacu igihe bitabaye byiza, tukabihindura tukabigira byiza, ariko ari ibyo dushingiyeho by’icyo turi cyo.

Ikintu cyaza kikubwira gushaka kureba ahandi, kugana ahandi hatari ahawe, ariko aho havamo amasomo menshi, aho handi hariyo byinshi byo kwiga, hariyo byinshi twahahayo. Hari byinshi bishingira ku bumenyi, tukamenya, tukamenya uko tugira ibyacu neza, ibyo tugomba kubyiga. Ntabwo …, dukwiye kubitandukanya kuvuga ngo ntuzifuze kuba undi muntu, ntabwo bivuze ko utamwigiraho kuko abantu bose aho bava ku isi hose hari icyiza wabasangamo. Ni nkuko n’abo b’ahandi hanze bakubona nk’umunyarwanda bakagira icyiza bagusangamo. Ni magirirane rero abantu bagomba gushaka uko ibyo byose byahura, ari ibijyanye na faith, religion, beliefs zindi zitandukanye, ibyo byose ushakishamo ikintu kizima, ikintu kizima cyakubaka ni iki?  Cyakubaka uko uri.

Julia yatubwiye ko yakuriye mu bukene, cyangwa, mu by’ukuri, yavukiye mu bukene. Abenshi ntabwo twavukiye mu bukene, ariko twakuriye mu bukene, hagati yanjye na we niho dutandukaniye. Njye ntabwo navukiye mu bukene, mvuka, ndi umwana muto, ntabwo naburaraga, ariko nyuma yaho nkura, ubukene buraza pe.

Ubwo ni transition yanjye yo kuvuka. Ntabwo navukiye mu bukene ariko nkura nakuriye mu buhunzi, ujya ku murongo gufata iposho, iposho murayizi? Ufite akebo mu ntoki bakagushyiriramo. Ibyo byose ni ntambara  z’abantu banyuramo hirya no hino, ariko ikindi kintu dukwiriye kugira muri twe kandi dushingiye kuri ibi byose twiga, byo kwemera, mukwiye kugira resistance muri mwe, ukanga gushyirwa hasi, niyo wanshyira hasi ku buryo bw’umuburi, ariko ku mutima sinzajya hasi.

Ibyo nibyo byubaka abantu, nibyo byubaka umuryango, nibyo byubaka igihugu, nibyo byubaka ibihugu.  Kwanga. Urancubya ute? Wanyica, wandusha imbaraga, wanshyira hasi, ariko ntushobora kurusha imbaraga umutima wanjye.

Iyo umeze utyo rero, n’izi nyigisho zindi zose n’ibi byo kwemera n’ibiki, birafasha bituma wa mutima ukomera kurusha, ndetse n’umubiri ugakomera kubera ko icya ngombwa kibitwara ni umutima. Ni uguhora iteka rero abantu bashaka uko babihuza, kwemera gusanzwe, ubuzima busanzwe bw’izi struggles navugaga, birahura, birajyana. Ukamenya ko Imana yakuremye uko umeze, ndetse ukamenya ko yanaguhaye byinshi, igisigaye ari wowe kubireba ukabibona ukabimenya ukabikoresha. Ntabwo  Imana yajya ihora ikwibutsa: “Mbese wibutse? Wagiye ku kazi? Wageze yo wakoze ibiki?” Ibyo ubwo ni ibyawe, ukagenda ukagerayo, noneho umunsi nk’uyu nguyu, ugashimira. Gushimira ni ibikwiriye kuba biguha imbaraga zo kongera kumara ikindi gihe ukora, utagombye guhora muri ibyo.

Gushimira ni nko kwambaza, ni ukwambaza Imana. Ugiye utambuka uko ugiye utera intambwe ukabanza ukambaza Imana, Imana yo yarabiguhaye ahubwo ikindi uyigondozaho ni iki? Kora, kora ibyo yakuremeye yagushyizemo ugomba kuzuza hanyuma usubize amaso inyuma uvuge uti: “Mana warakoze ko wampaye kumera gutya.”

Ariko ngarutse kuri bya bindi byo kurera;  by’umuntu, by’umuryango, by’igihugu, burya birimo uburere, turarerwa. Uko kurerwa kurimo kudashaka kuba ikindi kintu utari cyo, ahubwo ukwiye kunoza icyo uri cyo. Ndetse na hano bavuze ibijyanye n’ubudaheranwa , ubudaheranwa bwavuzwe bukwiye kuba mu bintu byose. Ubudaheranwa: Ubudaheranwa ni ukubaka umuryango udaheranwa n’amateka, umuntu kwiyubaka kugira ubudaheranwa,  n’igihugu kikavamo, ntigiheranwe n’amateka. Uru Rwanda ntirwaheranywe n’amateka, iyo rutaba ruheranwa n’amateka, ntabwo muba mwicaye hano, twese ntituba turi aha, tuba turi ku muhanda dusabiriza cyangwa tutanariho. Abacu bapfuye, abo baragiye, ariko twe tukiriho, ntabwo baba barapfiriye ubusa, kereka utari hahandi ukwiriye kuba uri.

Abantu ku giti cyabo rero nabavuze reka ngera ku muryango , umuryango mumfashe aba bana bacu mureba turera.  Ababyeyi bari hano abantu bakuru mushake umwanya mufate umwanya murere abana banyu, kandi abana ndavuga n’abafite imyaka  n’abafite murongo…,  mubafashe hari ibishuko byinshi, hari ibibazo byinshi, hari uko gushaka kuba ikindi kintu utari cyo, birahari.

Dukwiye gufasha abantu baka .., uriruka ariko…. Ejobundi nasomaga ahantu, ni umuntu wenda ari na hano, wari wanditse avuga ukuntu ibintu bibabaje. Mu gihe kimwe yatashye ubukwe bw’abana batoya bacu nk’aba batatu;  ubukwe butatu igihe kimwe, hatarashira umwaka abo bana bose bari batanye. Nabisomye ejobundi kandi ngira ngo ukuntu yabivuze, umuntu wabivugaga nibyo. Ariko ubwo yavuze batatu bashobora kuba bari na mirongo itatu ahubwo. Abana barashakanye, ababyeyi babo barabashyingiye ndetse babafashije no ku…, barabubakiye, babahaye…, basangiye ibyo bafite. Abantu babiri, bananirwa kubana bate? Ari abantu benshi washyize hamwe ukaba…, ariko babiri! Erega abantu baranihanganirana, icyaha umuntu aba yakoze, abantu babiri, umwe muri bo aba yakoze gituma undi amubwira ati : “Sinkigushaka, mvira aha, ni iki? Haba habaye iki?”

Ariko niba cyanabaye, kirashoboka ko cyaba gihari, ariko se abantu ntibarebana mu maso bakaganira bakavuga bati: “Ibi bintu ntukwiriye ku…, ntuzasubire” ndetse nejo yasubira ukavuga uti: “Ariko ubushize twari twa…. , ukamubwira uti twari…” gutyo gutyo.

Ariko se urava aho ujye he handi udasanga ibibazo nk’ibyo? Wenda wibwira ko uri busangeyo ibindi nyuma, ibibi kurusha ibihari aho ngaho, eeh? Ariko, ibyo ni byo byumvikana mu bu buryo bworoshye. Ariko inyuma yabyo hari … tekereza ingaruka iyo bibaye ku ngo ebyiri, eshatu , eshanu, icumi zingahe mu gihe kimwe, erega ubwo igihugu cyarangiye, cyahaguye, igihugu noneho navugaga kirahagwa.

Ariko ni ibintu, Ibyo ni ibintu bishobora gukemurwa. Hanyuma se niba mwemera, mwemera Imana, mwemera n’amasengesho byo mwabisengeye da! Mwakwicaye mukabisengera mukabishakamo igisubizo mukakibona, niba mutabeshya koko.

Niba ibyo mutwigisha, ibyo tuvuga, niba namwe mubyemera cyangwa aho twagiye buri gitondo, buri mugoroba dukurikiye inyigisho, izo nyigisho zikuviramo iki udashobora gukoresha kugira ngo urenge uwo mujinya, iyo nabi cyangwa kugirirana nabi, ni iki? Ubundi uvanayo iki? Niba udashobora kubikoresha kugira ngo uzane ubumwe n’ubwumvikane, haba mu muryango, ndetse no ku gihugu, kuko igihugu na cyo gikeneye kubaho mu bumwe, gitekanye

Ibyo rero bijyanye n’uburemere twikorera buri muntu, buri muntu wese akwiye kwikorera uyu mutwaro, ariko uwo mutwaro akawutwara agamije kugira ngo agere ku bisubizo byiza

Ibyo rero nitubishyiramo imbaraga, Igihugu cyacu, Abanyarwanda, abaturarwanda, tukarangwa n’uwo mutima ngira ngo Igihugu cyakomeza gutera imbere mu nzira nziza, ndetse isomo twavanye mu mateka mabi ntituripfushe ubusa. Ntituripfushe  ubusa ku buryo gusubira mu mateka mabi byashoboka kubera ko twarangaye cyagwa tutitaye kuri ibyo ngibyo twize.

Ibyo rero ni nabyo no mu buyobozi bw’izindi nzego, iza politike, iza leta, uwo muco nawo ni wo abantu bagerageza kugira ngo dushyire imbere, politike gusa, yitwa politike iraho idafite  ikiyiyobora, idafite ibingibi ishingiraho, indangagaciro, ubufatanye, ntago twatera imbere neza uko bikwiye.

Nagira ngo rero nanone mbashimire cyane kandi mbizeze ko  ari ugufatanya na buri wese gukora ngo twiyubake, twubake imiryango yacu, twubake Igihugu cyacu uko bishoboka, hanyuma tujye twibuka nyine ko hari imico, hari ukwemera, byadufasha muri iyo nzira.

Musigarane amahoro y’Imana.